Wa mwarimu yerekanye uburyo yakoze imashini zifasha abantu gukaraba intoki no kwitera 'Hand Sanitizer' batazikozeho

Wa mwarimu yerekanye uburyo yakoze imashini zifasha abantu gukaraba intoki no kwitera 'Hand Sanitizer' batazikozeho

Umwarimu witwa Ntaganzwa Sylivestre utuye mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yakoze imashini zikarabya abantu ndetse zikanabatera imiti ya (Sanitizer) umuntu atazikozeho mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda gukorakora ku bikoresho by’isuku hirindwa icyorezo cya Covid-19.
Ni umugabo ufite imyaka 31, ufite umugore n’abana babiri, amaze imyaka itanu yigisha ku ishuri ryisumbuye rya TTC Zaza, yigisha siyanse kuva mu mwaka wa kane kugera mu mwaka wa gatandatu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ntaganzwa yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora izi mashini nyuma ya gahunda ya guma mu rugo yashyizweho kubera icyorezo cya covid-19, yavuze ko bakimara gufunga amashuri yarebye ukuntu inzego z’ubuzima ziri kugira abantu inama yo gukaraba intoki kenshi ku munsi mu kwirinda iki cyorezo akifuza gutanga umusanzu.

mwarimu,yerekanye,uburyo